Duration 33:41

Ibyatangajwe na Perezida w’u Burundi, u Rwanda rwagize icyo rubivugaho

6 732 watched
0
49
Published 13 Aug 2020

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 2020. Asubiza ku biherutse gutangazwa na Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste ko u Rwanda rwafashe bugwate impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda, Dr. Vincent Biruta yavuze ko bitangaje uburyo u Burundi bwavuga ibyo. "Ndagira ngo mbanze mbabwire ko mu mpunzi z’Abarundi ziri hirya no hino mu bihugu byo muri aka karere, imibare dufite itwereka ko u Rwanda rufite impunzi zigeze ku 71,973 b’Abarundi, akaba ari cyo gihugu cya gatatu gifite impunzi nyinshi z’Abarundi mu mibare. Gutekereza rero ko izi mpunzi z’Abarundi zaba zarafashwe bugwate mu Rwanda gusa, byaba bishaka kuvuga ko ahandi hose zari ziri zamaze gutaha, kandi ntabwo ari byo". Camera & Editing: Richard Kwizera

Category

Show more

Comments - 10